Print Sermon



Intego y’uru rubuga nkoranyambaga ni ugutanga ibibwirizwa byanditse ndetse n’ibiri mu mashusho ku Bashumba n’Abamisiyoneri ku isi hose, by’umwihariko mu bihugu bidateye imbere, aho amaseminari y’iyobokamana cyangwa Amashuri ya Bibiliya ari make cyangwa se ntayo.

Ibi bibwirizwa byanditse biri no mu mashusho ubu bigera muri mudasobwa zigera ku 1,500,000 mu bihugu 221 buri mwaka kuri www.sermonsfortheworld.com. Abandi amagana bazikurikira ku mashusho kuri YouTube, ariko bahita bava kuri YouTube bakajya ku rubuga nkoranyambaga rwacu. YouTube iyobora abantu ku rubuga nkoranyambaga rwacu. Ibibwirizwa byanditse bitangwa mu ndimi 45 kuri mudasobwa zigera ku buri kwezi. Ibibwirizwa byanditse byacu ntabwo bibujijwe gukoreshwa n’abandi, rero ababwiriza butumwa bashobora kubikoresha batarinze kudusaba kudusaba uburenganzira. Usabwe dukanda hano kugira ngo umenye uburyo ushobora gutanga buri kwezi bikadufasha muri uyu murimo ukomeye wo kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi yose.

Igihe cyose wandikiye Dr. Hymers mubwire igihugu utuyemo, cyangwa ashobora kutagusubiza. E-mail ya Dr. Hymers ni rlhymersjr@sbcglobal.net.

INYIGISHO ZA DR. ROY BRANSON

LESSONS FROM DR. ROY BRANSON
(Kinyarwanda)

Zateguwe na Dr. R. L. Hymers, Jr.,
Pastor Emeritus

Icyigisho cyatanzwe muri Baptist Tabernacle of Los Angeles
Umunsi w’Umwami Igicamunsi, August 2, 2020
A sermon preached at the Baptist Tabernacle of Los Angeles
Lord’s Day Afternoon, August 2, 2020

Indirimbo yaririmbwe mbere y’Icyigisho:
“Mbese ndi umusirikare w’Umusaraba?”
(na Isaac Watts,1674-1748).


Umuhamagaro w’Imana

Icyanditswe kiravuga, “Kandi babwiriza bate batatumwe?” (Abaroma 10:15). Ibi ntabwo bisobanuye ko boherejwe n’itorero. Bisobanuye ko bagomba kuba boherejwe n’Imana. Dr. Roy Branson yaravuze ngo,

“Niba uri umubwiriza butumwa, wenda ntabwo wagombye kuba we.”

“Itorero ryawe wenda rishumbywe n’umuntu wagombye kuba akora ibindi bintu.”

“Byibuze abashumba icenda ku icumi bizera Bibiliya bagombye kubivamo.”

“Byibuze amatorero icenda ku icumi yizera Bibiliya ashumbywe n’abantu badafite uburenganzira bwo gushumba cyangwa kubwiriza!”

“Byibuze amatorero nkaya cumi n’icenda kuri makumyabiri nta gitekerezo na gito bafite ku bisabwa kugira ngo umuntu abe umushumba.”

+ + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + +

INYIGISHO ZACU ZIBONEKA KURI TELEFONI YAWE IYO WANDITSEMO NGO WWW.SERMONSFORTHEWORLD.COM MAZE UGAKANDA KURI BUTO Y’ICYATSI KIBISI KU IJAMBO “APP” RIHARI. KURIKIZA AMABWIRIZA AKURIKIRAHO. URAHITA UTANGIRA KUBONA INYIGISHO UKANDA GUSA AKO KABUTO.

+ + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + +

Ni gute Dr. Branson abaza ibi bibazo? Ubwe yabayeho umubwiriza butumwa mu gihe kigera ku myaka mirongo itanu. Iyo yanditse ku kubabazwa kutihanganirwa, yerekana mu bunararibonye bwe ibyo avuga. Yanyuze mu gihe giteye ubwoba cyo gucikabwo ku itorero, asigara akusanya ibice.

Dr. W. A. Criswell yavuze ku gitabo cya Dr. Branson, Dear Preacher, Please Quit, “Ni itegeko kuri buri mukozi w’Imana kugisoma.” Dr. John Rawlings yaravuze ati, “Ndategeka Dr. Branson kubwo ubwete wo kwiga agira.” Dr. Lee Roberson yaravuze ati, “Ndemezanya by’ukuri n’ibyo [Dr. Branson] ashimangira muri rusange.” Dr. David Otis Fuller yavuze ko igitabo cye “cyuzuye inama zumvikana…ibyanditswe byavuzweho cyane.”

Bibiliya ivuga, “Kandi babwiriza bate batatumwe?” (Abaroma 10:15). Dr. Branson yavuze Imana “ihishura umuhamagaro wayo mu buryo byinshi butandukanye. Ariko mu gihe ihamagaye umuntu uwo muntu arabimenya kandi akabyibuka.”

Nta muhamagaro waka umuriro nigeze ngira nk’umwana muto. Natekerezaga icyo gukora mu buzima bwanjye. Nari umukinnyi. Nakinnye mu mikino myinshi, ariko nza kumenya ko hari ibyiringiro bike mu “kubikora” mu ikinamico. Natambutse imbere ku gicaniro maze mbwira Umushumba ko ngiye kuba umubwiriza butumwa. Ni ibyo gusa. Ntabwo nakiriye undi “umuhamagaro” wo mu mwuka imyaka myinshi kugeza ubwo nananiwe n’ibintu byose, maze Imana irampamagara ijoro rimwe mu masaha akuze ubwo narimo niga mu iseminari y’ubuntu nangaga.

“Umuhamagaro” wanjye ntabwo bawakiriye neza mu rusengero nabagamo. Ikibwirizwa cyanjye cya mbere cyari ikiza. Ndahira kutazongera kubwiriza kandi. Ariko ntabwo nabashije gukomeza iyo ndahiro!

Dr. Martyn Lloyd-Jones yafatwa ga nk’umwe mu babwiriza butumwa bakomeye bo mu kinyejana cya makumyabiri. Dr. Lloyd-Jones (navuze ibyo yasize avuze) yavuze ko bumwe mu buryo ushobora kumenya “umuhamagaro” wawe ari ukumva ibyo abandi bayobozi mu rusengero bagutekerezaho. Bazakubwira niba waratumwe cyangwa utaratumwe n’Imana, ndetse bakubwire niba ufite cyangwa udafite impano yo kubwiriza. Dr. Branson yaravuze ati, “[Imana] ishobora guhishura umuhamagaro wayo mu buryo bwinshi butandukanye.”

Imbaraga z’Imana

Dr. Branson yavuze iby’Umudogiteri wabwiye umushumba ati, “Sinashobora namba guhagarara munsi y’umutwaro wikoreye…Nibaza ko ababwirizabutumwa benshi badafite ibibagora bitandukanye.”

Dr. Branson yagize ati,“amagambo y’umubwirizabutumwa agwa mu matwi yumva kuruta ayumva neza. Imbaraga zibimutera zirakemangwa, ndetse zikamwitirirwa kuruta undi wese. Iyo agendera mu kuri kwa Bibiliya, nta numwe wangwa ni isi yose muri rusange. Nta bantu mu mateka bihanganiye gutotezwa, urwikekwe, guhohoterwa, agashinyaguro, kurwanywa, gufungwa nk’abawirizabutumwa. Nta wigeze akorewa akagambane, amazimwe, gusebanya, kurerwa ibinyoma, no kwangwa nk’ababwirizabutumwa. Ugendeye ku mibari yabo, nta numwe wigeze agira uruhare urwitwazo rundi nkeretse guhorwa Imana. Ibihumbi birenga mirongo itanu by’ababatisita barishwe bahorwa Imana cyane cyane mu gihe cya. Buri gihe ni abashumba babanza ga gufungwa, bagatotezwa cyangwa bakicwa. Umushumba Constantine yateye amabuye kugeza kugupfa muri 690 Nyuma ya Yesu. naho uwamusimbuye we yatawe mu muriro. Umushumba Gerhard yahanywe mu buryo bubabaje mu Bwongereza mu kinyejana cya -1100. Yohana Wycliffe yabayeho ubuzima bwo gutotezwa kugeza kugupfa mu 1384. Yohana Huss yatawe mu muriro mu 1415. Umubwirizabutumwa ukomeye Savonarola yaratotejwe aricwa mu 1498. Yohana Bunyan yafungiwe mu rwobo mu gihe cy’imyaka 12. ‘icyaha’ cye cyari ukubwiriza Ubutumwa Bwiza bwa Kristo. Umwana we w’umukobwa yatangiye gusabiriza aranakubitwa. Ariko Bunyan akomeza avuga ati, ‘ ngomba kubwiriza ngomba kubikora.’

Roger Williams, Yohana Clarke, nabandi bavugabutumwa benshi birukanwe muri Massachusetts muri 1635. Umushumba James Ireland yafungiwe muri Virginia kubera kubwiriza . Ubwo yari munzu y’imbohe abanzi be bashatse kumwica bakoresheje imbunda y’uburozi bw’ifu, maze batwikira Sulfure munzi y’idirisha rimwegereye munzu y’imbohe. Maze bagerageza gukoresha Dogiteri ngo amuhe uburozi.

Mu myaka ijana ishize ama miliyoni y’abavugabutumwa baratotejwe cyangwa batabwa munzu z’imbohe kubera kubwiriza Ubutumwa Bwiza. Ahantu hose Abakomunisiti bafataga ubutegetsi, Abashumba b’Abakristo nibo babaga bashakishwa ngo batotezwe maze bicwe. Umushumba Richard Wurmbrand yarababajwe mu gihe cy’imyaka cumi n’inne mu nzu y’imbohe y’abakomunisiti.

Muri iki gihe muri America, abavugabutumwa barimo kuhura n’itotezwa rusange rya ry’ubuyobozi. Umushumba Everett Sileven yamaze iminsi 157 munzu y’imbohe kubera kwigisha abana Bibiliya mu ishuri ryo ku cyumweru. Umushumba Lester Roloff yatawe munzu y’imbohe avugwaho ibinyoma mu kinyamakuru cy’igihugu. “Icyaha” cye cyari ugufasha abana bato kureka ibiyobyabwenge.”

Nasomye igitabo cy’ubuzima bwa Dr. J. Gresham Machen. Yari Umwalimu muri Kaminuza ya Princeton. Nicaye hasi ndarira ubwo nasomaga ibyo abizera bigenga banditse kuri uyu mwigishwa akaba n’umukozi w’Imana. Mu 1922 Harry Emerson Fosdick yatangiye kurwanya Dr. Machen mu kubwiriza “icyigisho” yise, “Ese aba Fundamentalists bazatsinda?” Mwibuke ko Fosdick had Dr. John Sung yajyanwe mu kigo cy’abarwayi bo mu mutwe kubera ko yireza Bibiliya. Yabayeho nyuma ya Dr. Machen. Fosdick yarwanije guhumekerwa n’Imana kwa Bibiliya. Yarwanije ko Kristo yavutse ku isugi. Yarwanije kugaruka kwa Kristo. Yarwanije no kwizera – akwita imyumvire iciriritse ndetse idakwiye.

Ku rupapuro rwa cumin a gatanu rw’iki “cyigisho” Fosdick yise inyigisho fatizo z’ubukristo, “Imyumvire runaka iciriritse y’idini.” Nyuma y’aya mahano, Fosdick yabyise “imyumvire iremereye y’amategeko – imyumvire ikingutse, kworoherana no kwigenga” (p. 5).

Tegera ibyo “abizera bigenga” ababwirizabutumwa bakomeye mu gihe cyose.

Chrysostom yajyanwe mu bunyage.
   Luther yajyanwe mu bunyage.
      Baxter yafungiranwe mu Muanara y’i London.
             John na Charles Wesley birukanwe mu itorero rya Anglikani.
                Whitefield yirukanwe muri buri torero i London.
                   Edwards yirukanwe ku gahato mu Itorero rye.
                       Spurgeon yamaganwe n’Ubumwe bw’Aba Batiste.
                          Machen yakuwe mu kazi n’Itorero ry’Aba Peresibiteriene.

Ese aba bantu bari bafite amakosa? Oya! Ni Harry Emerson Fosdick, n’abandi bari nkawe bari bafite amakosa!!! Nyamuneka bumbura muri Yohana 15:19, 20.

“Iyo muba ab’isi, ab’isi baba babakunze. Ariko kuko mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije mu b’isi, ni cyo gituma ab’isi babanga. Mwibuke ijambo nababwiye nti ‘Umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba bandenganyije namwe bazabarenganya, niba bitondeye ijambo ryanjye, n’iryanyu na ryo bazaryitondera.” (Yohana 15:19, 20).

None ho soma no muri Yohana 16:2.

“Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo.” (Yohana 16:2).

Maze, kandi, Bibiliya iravuga,

“Icyakora n’ubundi abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.” (II Timoteyo 3:12).

Ni he dushobora gukura imbaraga zo gukomeza gukorera Imana?

Imana Itanga Imbaraga Mu Byiciro Bikurikirana

Twarabyize icyumweru gishize, ko Yosefu yize kwizera Imana ahabwa imbaraga mu byiciro bitandukanye by’ibigeragezo. Uko ni ukuri ku muntu wese ushaka kuba umutsinzi – by’umwihariko umubwirizabutumwa, ariko no ku muntu wese ushaka kuba umutsinzir.

Hari ababwirizabutumwa benshi n’abakristo bambaza uburyo mbona imbaraga ninshi. Dore igisubizo:

Dr. Branson yagize ati, “Imana idutegurira inshingano zikomeye n’ibibazo bikomeye ibanje kutunyuza mu byoroheje. Mose yatangiye afite Aroni ngo amuvugire kwa Farawo, ageraho yivugira wenyine, maze ayobora ubwoko abukura mw’Egiputa, ahura n’ingabo zikomeye ku isi – ntiyatinya.”

Dr. A. W. Tozer yagize ati, “Hari ibintu bike bikurura biha umewete ugmuntu ugaragara adashoboye kwigirira icyizere akagerageza guhisha integer nke ze” Ndibuka mbona umugabo mugufi yambara ingofero y’umwungeri w’inka yari nini maze agaragara ameze nk’igikuri. Ndibuka na none umuhungu wanjye abona umugabo munini ajyenda muri karitiye hagati yambaye ibikweto birebire by’abungeri yambaye n’ingofero y’abungeri – yagerageza ga kugaragara ameze nka Goliyati! Nubwo yari munini, umuhungu wanjye yaramusetse!!! Umuntu muto muto ugerageza kugaragara nk’umuntu munini! Umuntu munini ufite ubugingo buto, ugerageza guhisha ubuto bwe bw’imbere!!

Aba bantu bombi biyita “ababwirizabutumwa.” Ariko bari bato cyane mu mitima kugira ngo babe bakorera Imana byinshi! Ibikweto birebire by’umungeri w’inka n’ingofero ntabwo bigira umuntu munini bihagije mu mutima kugira ngo abashe gukorera Imana byinshi!

Ese ni iki umubwirizabutumwa yakora igihe Imana imubwiye gukora ikintu runaka azi neza ko gishobora kumuteza ibibazo, ndetse bikaba bishobora gucamo itorero rye? Yego, yasengeye ikibazo neza maze Imana ikabimuyoboramo.

Hano hari kimwe cyambayeho. Ntababwiye inkuru yose, Reka mvuge gusa ko natangiye gutahura buhoro buhoro ko mu itorero ryacu hano mu murwa wa Los Angeles hagati umubare mwinshi w’abantu bavuye mu mico mibi. Ibyo bakora ga gusa ni ukuza mu rusengero ku cyumweru. Nta gitekerezo bagira ga kubijyanye no kugira ingo z’abakristo, kandi ntabwo bakibyibuka, cyangwa bashobora kuba babyibuka n’ubu, ibyo nigishije ku gatuti. Ntabwo njya nizera kubivamo vuba byoroshye. Rero nakomeje kubwiriza no kuyobora itorero. Ariko buri myaka mike abantu badahwitse bo mu mugwa hagati batumwe itorero ryongera gucikamwo – rimwe rivaho ajya irindi. Ntaco nahinduyeho mu gihe kirekire, ariko ibibazo ntabwo byashize. Byarangiye Imana inyoboye ku mirongo ibiri y’icyanditswe:

(1) Matayo 7:6.

“Ibyejejwe by’Imana ntimukabihe imbwa, kandi n’imaragarita zanyu ntimukazite imbere y’ingurube, kugira ngo zitaziribata maze zikabahindukirana zikabarya.” (Matayo 7:6).

(2) Luka 10:10-11.

“Ariko umudugudu wose mujyamo ntibabakire, musohoke mujye mu nzira zawo muti ‘Umukungugu wo mu mudugudu wanyu wari ufashe mu birenge byacu, turawubakunkumuriye. Ariko mumenye ibi yuko ubwami bw’Imana bubegereye.” (Luka 10:10-11).

Nahise menya ko Imana ishaka ko itorero ryacu ribwiriza ubutumwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku mbuga nkoranyambaga mu gufasha ababwirizabutumwa . Ariko umuco wa bamwe mu bantu bo mu itorero ryacu ntabwo (kubera umuco wabo) bashobora ga kubaka itorero rikomeye bihagije ku gukora ibyo nari nzi ko Imana ishaka ko tugira.

Ntabwo nigeze mbunga ibibazo. Zaburi 27 nari narayigize iyanjye bwite imyaka myinshi. Iyi mirongo yanyuma yamfashije kunyura ahafundanye. Mumbura kuri iyo mirongo ibiri ubwo ndi bube ndi kuyisoma – Zaburi 27:13, 14.

“Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka, Mu isi y’ababaho. Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure, Ujye utegereza Uwiteka.” (Zaburi 27:13, 14).

Ushobora kuba wicaye. Ntabwo nigeze mfata imyanzuro yihuse. “Tegereza Uwiteka” (27:14).

Ibyumweru n’amezi menshi Nagowe no gusobanukirwa Zaburi 27:13-14 n’iyi mirongo ibiri yo muri Matayo na Luka. Nyuma natangiye kwigisha abantu bacu ko igihe kigeze ngo tuve mu mugwa hagati maze tujye gutangira itorero n’abantu bafite umuco mwiza, Abashinwa n’abandi bantu bo mu burasirazuba bari batuye mu nkengero za Los Angeles. Ubwo nigisha ga ibyo bintu narinzi neza ko bizacamo urusengero. Nari nzi ko abantu benshi bacu bakeneye kuguma mu mugwa hagati. Iirndi torero ryari ritwegereye ryagombaga kuba ariryo rikwiranye n’imico yabo neza.r. Ushobora kwirebera umuco wabo urebye amakuru kuri televiziyoou, kujarajara no kuzerera buri joro. Nari nzi koi torero ryacu rigomba gucikamo mu buryo bukomeye kugira ngo tubashe gukora ico Imana ishaka ko dukora.

Bingo! Ubwo twari twenda kwimuka itorero ryongeye gucikamo ku rundi rwego. Umudiyakoni ashaka kunrwanya imbere y’abayoboke bacu benshi. Undi mudiyakoni atangira gukoresha“amanama yo mu ibanga” yo kuzana abantu mu itorero yashaka ga gukomeza mu mugwa hagati. Undi mudiyakoni wa gatatu afata amashusho y’urukozasoni yiwe n’ay’umugore we ayashyira kuri murandasi. Iyo myitwarire isenya itorero burundu maze imbaga nyamwinshi y’abo mu mugwa barigomeka mu buryo burenze ukwemera ku mubwirizabutumwa w’umuco mwiza kandi utuye ahantu heza. Ndibuka umunsi abantu benshi bagiye “umubwirizabutumwa w’umusore” natozaga yibwiye ko ari iherezo ry’itorero ryacu – nawe ubwe aragenda. Ariko Imana yampaye amahoro yuzuye kuko nari mbizi mbere y’igihe uko bizagenda. Maze coronavirus iratangira! Umuhungu wanjye Robert agurisha inyubako yacu iri mu mugi rwagati na Dr. Cagan aza kubona irindi torero mu nkengero twaguze.

Ba bagabo babiri bari bambaye ingofero z’abaungeri b’inka barajyenda bjyana na bibiri bya gatatu by’abantu. Duteranira mu mago, tubwiriza ku ma video, kubera coronavirus.

Ni ibintu bidasanzwe ku muntu w’umugabo nkanjye w’imyaka 80, gutangira itorero rishya. Ntabwo by’ukuri narikuzabishobora iyo Dr. Cagan, umugore wanjye, n’abahungu banjye batajya kubana nanjye. “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga” (Abafilipi 4:13).

Nyabuneka haguruka maze nsome Zaburi 23.

“Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw’amazi adasuma. Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye. Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza. Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye, Unsīze amavuta mu mutwe, Igikombe cyanjye kirasesekara. Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose.” (Zaburi 3:1-6).

Nyabuneka ongera uririmb iyi ndirimbo yacu!

Ese ndi umusirikare w’umusaraba, Nkurikira Umwana w’Intama;
Mbese nzatinya kwakira icyawuteye, cyangwa nzagira isoni zo kuvuga izina rye?

Ese ngomba kuzamurwa mu bicu Ku bisasiro birabagirana,
Ubwo abandi baharaniye gutsindira ibihembo, Basoreza ku Nyanja z’amaraso?

Ese nta ngunzu nzahura nazo? Ntabwo ngomba guca mu muraba?
Ese iyi isi mbi ni inshuti y’ubuntu, Kumfasha kugana ku Mana?

Ni ukuri ngomba kurwana, niba nzategeka; Ongera umuhate wanjye, Mwami!
Nzihanaganira umuruho,nihanganire umubabaro, Mfashijwe nn’Ijambo.
    (“Mbe ndi Umusirikare w’Umusaraba?” yaririmbwe na Dr. Isaac Watts, 1674-1748).

+ + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + +

Niba utarakizwa, Nshaka ko wizera Yesu Kristo. Yaje mu isi avuye mu Ijuru kugira ngo apfe ku musaraba yishyure ibyaha byawe. Igihe wizeye Yesu, amaroso Ye arakwoza ibyaha byawe byiose. Ndagusabiye ngo wizere Yesu.


IYO WANDIKIYE DR.HYMERS UGOMBA KUMUBWIRA IGIHUGU UHEREREYEMO BITABAYE IBYO NTIYASUBIZA EMAIL YAWE. Niba izi nyigisho zagufashije uherereza email yawe Dr. Hymers ubimubwire, ariko ntiwibagirwa kwandika igihu uherereyemo. Email ya Dr. Hymers ni rlhymersjr@sbcglobal.net (Kanda hano).Ushobora kwandikira Dr.Hymers mu rurimi rwose ushaka, ariko niba ubishoboye wandike mu cyongereza. Niba ushaka kwandikira Dr. Hymers kuri boite postal, aderesi ye ni P.O. Box 15308, Los Angeles, CA 90015. Ushobora no kumuhamagara kuri izi numero (818)352-0452.

(UMUSOZO W’IKIBWIRIZWA)
Ushobora gusoma ibibwirizwa by Dr. Hymers buri cyumweru
Kuri internet unyuze kuri www.sermonsfortheworld.com.
Kanda ku “Inyigisho zanditse mu Kinyarwanda.”

Ibi bibwirizwa byanditse wabikoresha utabisabiye uburenganzira bwa nyirabyo. Ushobora
kubikoresha utiriwe waka uruhushya Dr. Hymers. Ariko kandi, videwo z’ibibwirizwa
n’ibindi bibwirizwa bigaragaza amashusho byo mu itorero ryacu bigomba gukoreshwa gusa
mu gihe hatanzwe uburenganzira.