AMARIRA MU GUSENGATEARS IN PRAYER Hamwe na Dr. Christopher L. Cagan “[Kristo] akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu ataka cyane arira, yumviswe kubwo kwubahwa kwe” (Abaheburayo 5:7). |
Icyanditswe cyacu kivuga Yesu asengera mu gashyamba k’igetsemani, ijoro rya mbere y’uko abambwa. Yari aremerewe cyane kubereko uburemere bw’icyaha cyacu bwari bwamushyizweho, kugirango abutware mu mubiri we ku musaraba umunsi waribukurikireho. Ubutumwa bwiza bwa Luka butubwira ko,
“Kuko yari ababaye bikabije, asenga cyane n’ibyuya bye byari bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso bitonyanga hasi” (Luka 22:44).
Kristo yarasenze “ mu mubabaro ukabije” iryo joro. Icyanditswe cyacu kivuga ko “Yasenganye aningingana amarira n’umubabaro ukomeye.” Isengesho rya Yesu ryari ryuzuye amarangamutima n’ibyiyumviro, gutaka n’amarira bikomeye. Iri joro ndashaka kuvuga ku marangamutima n’ibyiyumvira mu isengesho.
+ + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + +
INYIGISHO ZACU ZIBONEKA KURI TELEFONI YAWE IYO WANDITSEMO NGO WWW.SERMONSFORTHEWORLD.COM MAZE UGAKANDA KURI BUTO Y’ICYATSI KIBISI KU IJAMBO “APP” RIHARI. KURIKIZA AMABWIRIZA AKURIKIRAHO.
URAHITA UTANGIRA KUBONA INYIGISHO UKANDA GUSA AKO KABUTO.
+ + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + +
I. Icyambere, isengesho ry’ubupfu risengewe mu byiyumviro.
Abapantekote ndetse n’abakarismatike benshi batekereza ko gusakuza cyane no kurira, amarangamutima n’ibyiyumviro ari ibice byibanze mu isengesho. Batekerezako kwikurura hasi no kurira bisobanura Umwuka wera mu isengesho, kandi iyo hatabayeho kwitigisa no gusakuza cyane ngo Umwuka wera ntabwo aba ahari. Ibi ntabwo babivuga ku isengesho gusa, ahubwo babivuga no kuburyo abantu bifata iyo barimo bararirimba, iyo bari kumva ikibwirizwa n’iyo bari gukora ibindi bintu byose bikorwa mu itorero. Ariko baba bari mu makosa. Amaranga mutima ubwayo ntacyo avuze. Ashobora gukura umuntu mu isengesho ryukuri, abadayimoni nabo hari nigihe bayakoreramo mu gihe hatabayeho ubushishozi.
Reka mbahe urugero rwo muri Bibiliya rw’amarangamutima apfuye mu isengesho. Eliya yahanganye n’abahanuzi ba Baali. Ababwira kumara umunsi wose baririra Baali, we ari gusenga Imana ya Israelii. Imana yaribusubirishe umuriro niyo Mana nyakuri. Abahanuzi ba Baali babaye nk’inyamaswa zimoka bakoresha amarangamutima yabo yose basenga. Hari amatorero y’iki gihe ibyo bintu byaba bisa neza kuri bo! Bahamagaye “ izina rya Baali kuva mugitondo kugeza ku manywa yihangu, bavuga ngo yewe Baali we twumve. Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cg ubasubiza n’umwe. Basimbukira hirya no hino ku gicaniro bubatse” (I Abami 18:26). Maze ku gicamunsi “Barakotsora barongera batera hejuru bikebesha ibyuma n’intambi nkuko basanzwe babigenza kugeza aho amaraso yabereye imishori kuri bo” (I Abami 18:28). Ariko “ ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa usubiza cyangwa wabitaho n’umwe” (I Abami 18:29). Ariko Eliya asenga isengesho ryoroheje ku Mana maze Imana yohereza umuriro uvuye mu ijuru. Amarangamutima y’abadayimoni, kwiteragura hasi no hejuru, kuvuza akamu no kurira n’ibindi bisa nabyo, ntacyo byamariye abahanuzi b’ibinyoma. Ibyiyumviro ubwabyo ntacyo bivuze.
Nabonye abantu bagaragaza amarangamutima gusa. Ntakiza yongeye ku buzima bwa gikristo. Umunsi umwe narimo ngira umukobwa inama, ngerageza kumuyobora kuri Kristo. Akomeza kurira no kwitigisa. Niyo namubwiraga ngo ahore ntabwo yakundaga. Yambwiye ko yariraga ababajwe n’ibyaha bye,ariko ntiyigeze ava muri ayo marira ngo asange Yesu.ntiyigeze yita kuri Kristo. Nubwo yarize, ntiyigeze akizwa. Yaje kuva mu itorero maze ajya mu buzima bw’ibyaha bikomeye.
Abantu bamwe na bamwe bagira amarangamutima cyane. Barameneka bakarizwa n’ikintu icyo aricyo cyose. Ndibuka nundi mukobwa wakoze nkibyo. Uyu we ntibyamubagaho bari kubwiriza gusa cg bari kumugira inama, ahubwo byamubagaho igihe cyose. Yashoboraga guturika akarizwa nikimubayeho cyose. Ntiyigeze yerekeza umutima we kuri Kristo cg ku itorero cg kuri Bibiliya. Umunsi umwe yumvise ababaye. Akurikira ibyiyumviro bye maze ava mu itorero. Sinongeye kumubona.
Kurira no gusakuza cyane ntakintu bihindura “kuba ukuri.” Ntibihindura isengesho kuba iryukuri. Kugerageza kurira cg gusakuza cyane ntacyo bikora. Niba uri gusenga, ujye utekereza icyo uri gusengera. Ushobora gusenga urira cg utarira. Yesu yerekanye amarangamutima mu gashyamba k’igetsemani. Yasenganye “ umubabaro mwishi arira ataka.” Ariko ntabwo yariraga kubwo kurira gusa. Amarira ye siyo yatumye isengesho riba ryiza. Ahubwo amarira ye yaturutse mu gusenga. Mu isengesho rye niho haturutse amarira. Yakiye Uwiteka mu mubabaro we. Mu buremere n’uburibwe butewe n’icyaha cy’abari mu isi cyari cyamushyizweho. Yarijijwe nuko yari yitaye ku mutwaro wari umuriho ndetse n’umubabaro yari afite. Kandi nawe niko bigomba kukugendekera, ntukihatemo kurira. Ntugapange kurira cg ngo ubitegure. Ahubwo usenge, Imana ishobora kukuyobora kurira cg ntibikore ariko ikingenzi ni uko usenga isengesho rizima.
II. Icyakabiri, isengesho ripfuye ritarimo ibyiyumviro.
Icyo abantu bakunze kwita “isengesho” muri iyi minsi ntabwo ariryo. Ni amagambo abantu bavuga nyamara Atari isengesho nyakuri ku Mana. Ni amagambo yumvikana neza, arimo ubunyedini cyane ariko kandi ari akamenyero gusa, atagize icyo avuze, aterekejwe ku Mana ngo agire icyo asaba Imana.
Nagiye mu birori byinshi by’abasoza amashuri. Hari gahunda itangira yo gutumira Imana ngo ibe muri ibyo birori. Ubundi ryakabaye isengesho, ariko kandi siryo. Ushinzwe kurisenga asoma amagambo yanditse asaba ko ibirori biri bube byiza kandi n’abanyeshuli bakazagira ubuzima bwiza. Ariko ntamuntu uba utegereje ko Imana isubiza cg ngo igire icyo ikora, yewe nurigusenga ntacyo aba ategereje.
Igihe kimwe nasuye Washington, D.C., umurwa mukuru wa Amerika. Nuko njya muri katedarale y’igihugu. Umukuru w’igihugu Reagan yari akimara gupfa, bari kwitegura kumukorera umuhango wo kumushyingura, nuko umutamyi numva avuga ijambo ryo gusenga ariko ntabwo yarimo asenga. Yasomaga amagambo yanditse mu gitabo. Ntacyo yarimo asaba Imana gukora, nta n’igisubizo yari yiteguye. Yavuze ayo magambo kuko nicyo yagombaga gukora. Ntakintu yumvaga mu mutima we kuko ntibyari bimufasheho.
Yesu yavuze ku mufarisayo wagiye mu rusengero gusenga. Uwo mugabo yaravuze ati, “Mana ndagushimira ko ntameze nk’abandi b’abanyazi n’abakiranirwa n’abasambanyi cg ndetse nk’uyu mukoresha w’ikoro. Mu minsi irindwi yose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose ” (Luka 18:11, 12). Ntabwo yari arimo asenga habe nagato. Nta kintu nakimwe yasabye Imana. Ahubwoyabwiye Imana ukuntu ari mwiza. Kristo yavuze ko yasengeye “mu mutima we gusa (Luka 18:11).ntabwo byari bimufasheho. Ntabwo yasengeraga mu mutima we
Kristo yacyashye abafarisayo kubera amasengesho yabo y’ubupfu. Yaravuze ati, “Mwebwe banditsi n’abafarisayo, mwandyarya mwe, muzabona ishyano kuko murya ingo z’abapfakazi, kandi mugakomeza kuvuga amasengesho y’urudaca muryrya. Nicyo gituma muzacirwaho iteka riruta ayandi ” (Matayo 23:14). Basengaga amasengesho maremare kugirango bagaragaze ko bera. Ariko ibyo babaga bashaka kwari ukurya ingo z’abapfakazi. Ni icyo bashakaga mu buryo bworoshye. Ibyiyumviro byose nuko bigaragazaga byari iby’inyuma kugirango bagaragaze ibyiza by’inyuma. Ntibasengaga bivuye mu mutima. Kuko Imitima yabo ntabwo yari mu kuri.
Ushobora kuvuga uti, “ Ntabwo njye meze nkabo.” Ariko ujya usenga amagambo apfuye, wiruka gusa mu magambo? Njyewe narabikoze. Iyo wiherereye mu cyumba cyawe, aho ntupfa kuvuga gusa amazina y’abantu n’ibyo ubasabira utanabatekerezaho, mu byukuri uteri gusaba Imana ibisubizo? Ese ibyo ntiwaba warabikoze mu masengesho yo ku itorero usengana n’abandi? Njyewe narabikoze. Ese ubwo ntiwaba warasenze kuko wagombaga gusenga cg kuko ariwowe ugezweho ngo usenge? Maze amasengesho yarangira ukumva urayaruhutse kuko utari bwongere gusenga. Ibyo ntabwo kwari ugusenga nyakuri. Byari bimeze nko kujya mu kintu cyabaye. Ese waba waragerageje gusenga neza kugirango ugire uwo wemeza? Nzi umuntu wandikaga isengesho akarishakira amagambo akwiriye mbere yuko igihe cyo gusenga kigera. Iryo ntabwo ryari isengesho ry’ukuri ahubwo yari imvuko ishamadura abantu. Ndi kukubwira ngo ntugapange isengesho ryawe ahubwo usenge kugirango Imana igufashe gusenga!” Mbere y’amateraniro yo gusenga, wihererane n’Imana uyisabe kugufasha gusenga. Kandi nusengera mu materaniro cg uri wenyine, ujye utekereza ibyo uri gusengera . utekereze uburyo ikibazo ufite cyarushaho kuba kibi Imana iramutse itagize icyo ikora,utekereze cyane uburyo ukeneye ubutabazi bw’Imana cyane. Kwiyiriza bizagufasha mu masengesho yawe kuko bituma utarangara kandi bikereka Imana ko ukomeje mu byo uri gusaba. Hindukirira Imana mu isengesho maze uyisabe kuguha ibyo uri kuyaka. Hari nubwo ushobora kurira ufite ibyiyumviro . nibiba ntiwihagarike, Imana yakuyoboye gusenga uko, hari nigihe utarira, ntiwihatemo kurira. Isengesho ntirigirwa ryiza nuko umuntu yarize cg ntarire, isengesho riba ryiza iyo Imana iririmo.
III. Icya gatatu, isengesho ry’ukuri rifatanyije cg ridafatanije n’ibyiyumviro.
Icyanditswe cyacu kivuga ko Kristo “ yasenganye umubabaro mwinshi n’amarira.” mu gashyamba k’igetsemani ariko kandi amasengesho nyakuri asubizwa hari igihe abamo ibyiyumviro bike cg ntanabyo. Nababwiye uko abahanuzi ba Baali basenze imana yabo. Noneho reka mbabwire uko Eliya we yasenze. Yaravuze ati,
“Uwiteka Mana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana mu Bisirayeli kandi ko ndi umugaragu wawe, nkaba nkoze ibyo byose kubw’ijambo ryawe. Nyumvira Uwiteka nyumvira kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe Mana” (I Abami 18:36, 37).
Ntaho byanditse ko Eliya yarize. Ntaho byanditse ko yasimbutse akiteragura hejuru. Ntanubwo yigeze yikebagura!ahubwo yasenze isengesho rikomeye ku Mana. Yasabye Imana kwereka abantu ko ari Imana nyakuri. Imana nayo isubiza iryo sengesho maze yohereza umuriro utwika igitambo. Abantu baravuga ngo, “Uwiteka niwe Mana, Uwiteka niwe Mana” (Abami18:39). Isengesho rikomeye rya Eliya ritarimo amarangamutima ryakuyemo ubusazi bw’urusaku rw’abahanuzi ba Baali. Isengesho nyakuri ntabwo risaba kuba rifite ibyiyumviro. Ahubwo rikeneye kuba rifite Imana!
Ariko inshuro nyinshi ibyiyumviro, ndetse n’amarira bijyana n’isengesho nyakuri. Iyo uri kumva uburemere bw’icyo ukeneye, biroroshye kandi birasanzwe kugira ibyiyumviro muri wowe. Ushobora guhamagara Imana ufite ishyaka, utabaza kandi utaka. Ushobora kumeneka ukayisaba urira. Ibihe byinshi bibiliya ikunda guhuza amarira n’isengesho. Umwanditsi wa Zaburi yarasenze ati, “Uwiteka umva gusenga kwanjye, tegera ugutwi gutaka kwanjye, ntiwicire amatwi amarira yanjye” (Zaburi 39:12).
Umwami Hezekiya yari arwaye yenda gupfa. Hezekiya asenga Uwiteka. Yasenze ate?Bibiliya ivuga ko , “Ni uko Hezekiya ararira cyane” (II Abami 20:3). Mu byukuri yararize. Yendaga gupfa. Yararize mu masengesho ye. Ni uko amagambo y’Uwiteka aza ku Muhanuzi Yesaya. Yesaya yarabwiwe ati, “ Subirayo ubwire Hezekiya umutware w’ubwoko bwanjye uti, Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze ngo: Numvise gusenga kwawe mbona n’amarira yawe. Dore nzagukiza” (II Abami 20:5). “Nabonye amarira yawe.” Imana yarabonye kandi yumva amarira ya Hezekiya utari ufite gifasha, yumva gusaba kwe. Maze Imana iramukiza imukiriza ubugingo.
Mu isezerano rishya,umugabo yaje kuri Yesu. Umwana we yari afite dayimoni.Kristo amubaza niba yizera ko umwana we ashobora gukira. maze “uwo mwanya se w’uwo mwana avuga cyane ati ndizeye nkiza kutizera” (Mariko 9:24). Yesu yirukana dayimoni muri uwo muhungu. Iki cyanditswe kiragaragaza ko n’umuntu udafite kwizera ashobora gusubizwa. “mfasha unkize kutizera.” Ariko kandi iki cyanditswe kivuga ko se “yavuze cyane” akabwira Krisito “arira.” Uyu mugabo ntabwo yari umwe mu bigishwa ba Yesu, ntanubwo yari umuyoboke we, ahubwo yari umwe mu bo mu ruvunge rw’abamukurikiraga (Mariko 9:17).Ariko yazanye umwana we kuri Yesu maze amwimginga arira.
Kuki umugabo yaririraga Yesu ataka? Ntabwo yari umusenzi. Nta nubwo yari akijijwe. Byari ibintu bisanzwe kuri we kugirango abashe kuvugana na Yesu buriya buryo, kuko yesu yabonye uburyo yari yamaramaje. Umwana we yari yatewe na dayimoni kandi ntabundi buryo bwo kumukiza bwariho uretse Yesu wenyine wari kubikora. Uwo mugabo ntabwo yirijije. Amarira yarizanye bitewe nuburyo yari afite agahinda k’ikibazo yari afite.uburemere bw’ikibazo no gutakaza ibyiringiro nabyo bijya bituma habaho gutaka no kurira. Yavuganye kurira nyako afite ibyiyumviro nyabyo.
Ibi bitugaruye muri cya cyanditswe cyacu. Kristo yasengeye mu gashyamba “ataka cyane kandi arira” ntabwo yari uruhinja rurira. Ntabwo yari nk’umukobwa ugira amarangamutima urizwa n’ibintu byose. Yari umugabo ukuze, uri hejuru y’imyaka 30.kuki yarize? Kuko yari yakozweho mu mutima we. Yumvaga uburemere bw’icyaha cy’umuntu wese yari yikoreye. Yatekerezaga imibabaro y’umusaraba yagombaga kwihanganira umunsi wari bukurikireho cg bitaba ibyo ntihagire umuntu ukizwa. Ariko kandi uburemere bw’icyaha cyabari mu isi bwendaga kumwica. Iyo hatabaho ubuntu bw’Imana, yashoboraga gupfira mu gashyamba k’igetsemani ntabashe kubambwa bukeye bwaho.Kristo yari aremerewe mu mutima we maze arasenga “arira cyane kandi ataka.” Byari kuba bitangaje iyo atiyumvamo gusengana amarira. Yesu yasenze “ataka cyane kandi arira.” Icyanditswe cyacu kitubwira ko “Imana yamwumvise.” Maze ikamurinda kugirango azabashe kujya ku musaraba umunsi wakurikiyeho
Mukristo, ndakubaza, “ ese ujya usengana gutaka cyane no kurira?” ntabwo ndi kuvuga isengesho ryose usenze. Ariko nubundi nakongera nkakubaza ngo “ Ese waba warigeze usengana gutaka no kurira?” ntabwo nabikoze uko byari bikwiriye.use hari ubwo ujya usenga ufite ikifuzo ushaka ko Imana igusubiza utaka kandi urira?niba utarigeze ubikora, ntufite ubuzima bwiza busenga.niba ariko umeze komeza usenge kugeza igihe usubirijwe. Usenge kugeza ubwo Imana ikwemeje ko wasibijwe. Niwiyiriza ukumva inzara irakurya, utekereze ku cyo uri gusengera. Hindukirira Imana usenge
Bamwe muri mwe barahabye. Ntiwigeze wiringira Yesu. Ndakubaza, “mbese ujya wumva icyaha cyawe utaka urira – byibuze rimwe na rimwe?” ujya wemezwa icyaha cyawe? Kurira siyo ntego –Yesu niwe ntego. Mwiringire warira cg utarira. Ariko ndavuze ngo, “Mbese ujya uterwa umubabaro n’icyaha cyo mu mutima wawe?” Bigomba kuba uko kuko umutima wawe ari “mubi cyane ” (Yeremiya 17:9). Senga kugirango Imana ikwereke ububi bw’umutima wawe, maze usenge kugirango Imana ibashe kukuruhereza kuri Kristo.
Yesu ni igisubizo cy’ibyo ukeneye. Niwe muti kandi nyishyu y’icyaha cyawe.Yapfuye ku musaraba kugirango yishyure icyaha cyawe cyose, ndetse n’icyaha cy’umutima wawe. Yamennye amaraso ye ngo atwikire icyaha cyawe kandi acyoze agikureho iteka ryose. Yazutse mu bapfuye atsinze urupfu arutsindishije ubugingo, Atari kubwe wenyine gusa ahubwo no kubwawe. Niwiringira Yesu uzaba ukijijwe iteka ryose.
IYO WANDIKIYE DR.HYMERS UGOMBA KUMUBWIRA IGIHUGU UHEREREYEMO BITABAYE IBYO NTIYASUBIZA EMAIL YAWE. Niba izi nyigisho zagufashije uherereza email yawe Dr. Hymers ubimubwire, ariko ntiwibagirwa kwandika igihu uherereyemo. Email ya Dr. Hymers ni rlhymersjr@sbcglobal.net (Kanda hano).Ushobora kwandikira Dr.Hymers mu rurimi rwose ushaka, ariko niba ubishoboye wandike mu cyongereza. Niba ushaka kwandikira Dr. Hymers kuri boite postal, aderesi ye ni P.O. Box 15308, Los Angeles, CA 90015. Ushobora no kumuhamagara kuri izi numero (818)352-0452.
(UMUSOZO W’IKIBWIRIZWA)
Ushobora gusoma ibibwirizwa by Dr. Hymers buri cyumweru
Kuri internet unyuze kuri www.sermonsfortheworld.com.
Kanda ku “Inyigisho zanditse mu Kinyarwanda.”
Ibi bibwirizwa byanditse wabikoresha utabisabiye uburenganzira bwa nyirabyo. Ushobora
kubikoresha utiriwe waka uruhushya Dr. Hymers. Ariko kandi, videwo z’ibibwirizwa
n’ibindi bibwirizwa bigaragaza amashusho byo mu itorero ryacu bigomba gukoreshwa gusa
mu gihe hatanzwe uburenganzira.
Indirimbo yaririmbwe mbere y’ikibwiriza na Bwana Jack Ngann :
“Nyigisha gusenga/Teach Me to Pray”
(yahimbwe na Albert S. Reitz, 1879-1966).
INGINGO Z’INGENZI AMARIRA MU GUSENGA TEARS IN PRAYER Hamwe na Dr. Christopher L. Cagan “[Kristo] akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu ataka cyane arira, yumviswe kubwo kwubahwa kwe” (Abaheburayo 5:7). (Luka 22:44) I. Icyambere, isengesho ry’ubupfu risengewe mu byiyumviro, II. Icyakabiri, isengesho ripfuye ritarimo ibyiyumviro, Luka 18:11, 12; III. Icya gatatu, isengesho ry’ukuri rifatanyije cg ridafatanije n’ibyiyumviro, |