GUHINDUKIRA NYAKURI – EDISIYO YA 2015REAL CONVERSION – 2015 EDITION Byanditswe na Dr. R. L. Hymers, Jr. Inyigisho yigishirijwe muri Baptist Tabernacle y’I Los Angeles “Arababwira ati, Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru” (Matayo 18:3). |
Yesu yavuze yeruye ati, “nimudahinduka … ntabwo muzinjira mu bwami bwo mu ijuru.” Rero, yabisobanuye neza ko mugomba guhinduka. Yaravuze ati nimudahinduka ntabwo “ntabwo muzinjira mu bwami bwo mu ijuru.”
Muri iki gitondo ngiye kubabwira uko bigendekera umuntu wahindukiye nyakuri. Mwibuke ko navuze guhindukira “nyakuri”. Binyuze mu gusubiramo “isengesho ry’umunyabyaya” n’ubundi buryo bwo gufata umwanzuro, byatumye ama miliyoni menshi y’abantu bagira guhindukira kw’ikinyoma kutari ukuri.
Dufite abantu bacye mu itorero ryacu, harimo n’umugore wanjye bahindukiye bakimara kubwirizwa ubutumwa ku nshuro ya mbere. Ariko aba bose bari abantu bakuru bari barateguwe n’ibibazo by’ubuzima mbere yuko bumva ubutumwa bwiza.Nta numwe muri bo wari umwana muto. Abenshi mu bo dufite bahindukiye byukuri, ni abantu bamaze kuba bakuru baje kuri kristo nyuma y’amezi menshi (ndetse n’imyaka) bamaze bumva ibibwirizwa by’ubutumwa bwiza. Spurgeon yaravuze ati, “Hashobora kubaho ikintu kimeze nko kwizera ubwa mbere, ariko ubundi tugera ku kwizera mu byiciro” (C.H.Spurgeon, Around the Wicket Gate, Pilgrim Publications, 1992 reprint, p. 57). Dore intambwe abantu benshi bakunda kunyuramo.
I. Iya mbere, uza mu itorero kubera izindi mpamvu utazanywe no guhindukira.
Hafi y’abantu bose baza mu itorero bwambere bazanwa n’impamvu zipfuye, nkuko nanjye nabikoze. Nagiye mu itorero nk’ingimbi kuberako umuryango twari duturanye wantumiye ngo tujyane gusenga. Rero natangiye kujya mu itorero mu 1954 kuberako nari mu bwigunge, kandi abantu twari duturanye bambereye abantu beza.Mu by’ukuri, iyo ntabwo yar impamvu “nyakuri” siko bimeze? Nagiye “ imbere” bamaze kubwiriza mpita mbatizwa nta no kwigishwa ngo ngirwe inama na gato, nta nuwambajije impamvu naje imbere. Uko niko nahindutse umubatisita. Ariko ntabwo nari nahindukiye. Nagiyeyo kuko abari bantumiye bambereye abantu beza, ntabwo ari uko nashakaga gukizwa. Nicyo cyatumye, nyura mu ntambara y’igihe kirekire yamaze imyaka irindwi mbere yuko byarangiye mpindukiye muri Nzeri tariki 28, 1961, ubwo numvaga ikibwiriza cya Dr. Charles J. Woodbridge muri koleji ya Biola (ubu ni kaminuza ya Biola). Uwo niwo munsi niringiye Yesu, maze aranyoza ankiza icyaha.
Wowe bimeze gute?Ese waje mu itorero kuberako wari mu bwigunge– cg kuberako ababyeyi bawe bakuzanye mu itorero nk’umwana? Niba uri hano muri iki gitondo kubera akamenyero, nk’umwana wakuriye mu rusengero, ibyo ntibivuze ko wahindukiye.
Ntabwo ari bibi kuba uri hano kubera akamenyero cg kubera ko wari uri mu bwigunge. Gusa ntabwo ari impamvu nyakuri. Ugomba gushaka ikindi kintu kirenzeho kugirango uhindukirire Imana, Atari uko iyo uje mu itorero wumva umerewe neza.
II. Iya kabiri, utangira kumenya ko hariho Imana koko.
Ushobora kuba waramaze kubona ko Imana iriho na mbere yuko uza mu itorero .Ariko abantu benshi bafite imyizerere ipfuye, idasobanutse ku Mana mbere yuko bacumitwa n’ubutumwa bwiza. Wenda nawe nicyo kibazo cyawe wari ufite niba hari umuntu wakuzanye hano.
Niba warakuriye mu itorero, uzi ibintu byinshi ku byerekeranye n’ibyanditswe. Ushobora gushakisha ibice byo muri Bibiliya mu buryo bukoroheye. Uzi umugambi w’agakiza. Uzi imirongo myinshi yo muri Bibiliya ndetse n’indirimbo zo mu gitabo. Ariko Imana ntiraba ukuri kuri wowe kandi nturayisobanukirwa.
Rero, waba uri umushyitsi cg umwana muto wo mu itorero, hari ikintu gitangira kuba.utangira gusobanukirwa ko koko Imana iriho – Atari bimwe byo kuyivuga mu magambo gusa. Imana iguhindukira umuntu w’ukuri.
Nari mfite imyizerere ipfuye ku Mana kuva nkiri umwana muto. Ariko sinigeze ntekereza ngo menye “ Imana nkuru itera ubwoba” (Nehemiya 1:5) yo muri Bibiliya kugeza ubwo nagiriye imyaka cumi n’itanu ubwo nari maze imyaka ibiri ntangiye kwitabira kujya muri rya torero ry’ababatisita ntumiwe n’abaturanyi. Umunsi nyogokuru wanjye yashyingurwaga narirutse mpungira mu biti byari mu irimbi nikubita hasi mbira ibyuya kandi mera nk’uwaheze umwuka. Hashize umwanya Imana inzaho menyako Imana ari ukuri, kandi ko ifite imbaraga zose, ngira n’ubwoba kubera kwera kwayo. Nyamara ntabwo nahise mpindukirira Imana.
Ese nawe waba waranyuze mu bintu bimeze gutryo? Ese Imana yo muri Bibiliya ni umuntu nyakuri kuri wowe? Ibyo ni ingenzi cyane. Bibiliya iravuga,
“ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho [yuko ibaho]” (Abaheburayo 11:6).
Kwizera Imana bisaba ikigero cy’ukwizera runaka– nyamara ntabwo ari ukwizera gukiza. Ntabwo ari uguhinduka. Mama yajyaga avuga ngo, “ Nahoraga nizera Imana” kandi ntakibazo mfite mu ntekerezo zanjye cy’uko yabikoraga. Yizeye Imana kuva akiri umwana muto. Ariko ntabwo yari yarahindukiye kugeza igihe yarinze agira imyaka 80. Byari iby’ingenzi ko yizeraga Imana, ariko ikindi kintu kirenze ibyo cyagombaga kuba kugirango umuntu abashe guhindukira nyakuri.
Rero ndi kuvuga ko ushobora kuba waje mu itorero iki gitondo utazi ukuri kw’Imana. Wenda vuba cg bitinze urabonako Imana iriho koko. Iyo ni intambwe ya kabiri, nyamara n’ubundi ntabwo ari uguhindukirira Imana.
III. Iya gatatu, usobanukirwa ko wahemukiye Imana ukayirakaza kubera icyaha cyawe.
Bibiliya iravuga ngo “Erega burya abari mu butware bwa kamere[abatarahinduka] ntibashobora kunezeza Imana” (Abaheburayo 8:8). Rero utangira gusobanukirwa, nk’umuntu utari wahinduka, ko ntacyo ukora cyanezeza Imana. Ahubwo, utangira kubona ko uri umunyabyaha. Buri munsi “umutima wawe unangiwe utihana, wirindiriza umujinya ” (Abaroma 2:5). Bibiliya iravuga:
“Imana igirira umujinya ababi iminsi yose” (Zaburi 7:11).
Nyuma yo kumenya ko hariho Imana, utangira kubona ko wayihemukiye kubera icyaha cyawe. Kandi wanahemukiye Imana kubera kutayikunda. Ibyaha wakoze byarwanyaga Imana n’amategeko yayo. Ibyo rero urabisobanukirwa bikakubera ukuri.icyo gihe utangira kubona ko kudakunda Imana kwawe ari icyaha gikomeye. Ariko, ibirenze ibyo, utangira kubonako kamere yawe ari icyaha, ko ntakiza kikurimo, yuko umutima wawe ari mubi kandi ugizwe n’icyaha.
Iyi ntambwe yiswe n’abagorozi b’abaporotesitanti “ikanguka”. Ariko kandi ikanguka ntiryabaho umuntu atabanje kumva uburemere bw’icyaha cye no kwiciraho urubanza gukomeye. Wumva umeze nka Yohani Newtoni ubwo yandikaga iyi ndirimbo:
Oh Mwami, mbega ukuntu ndi mubi, sinera ndanduye!
Natinyuka kukwegera nte mfite uyu mutwaro w’ibyaha?
Ese uyu mutima wanduye, ni ubuturo bwawe?
Ibyaha ni byinshi, mu mubiri wanjye wose ndabonamo ibibi!
(“Oh Mwami mbega ukuntu ndi mubi”,
yanditswe na Yohani Newtoni, 1725-1807).
Utangira gutekereza byimbitse icyaha cy’imbere mu mutima wawe no mu ntekerezo zawe. Uratekereza uti “umutima wanjye ukora ibyaha cyane, kandi uri kure cyane y’Imana.” Icyo gitekerezo kikubuza amahoro. Ubuzwa amahoro cyane n’ibitekerezo by’ibyaha ndetse n’uburyo udakunda Imana. Uburyo umutima wawe ukonje kandi udafite ubuzima ku byerekeye Imana bikubuza amahoro kuri iyi ntambwe. Utangira kubona ko umuntu ufite umutima w’icyaha nkuwawe ntabyiringiro agira.uzabona ko ari ngombwa kandi ko ari ukuri ko Imana ikohereza ikuzimu–kuberako ubikwiriye. Ibi nibyo utekereza iyo wakangutse koko ukabona ko wayihemukiye ukayirakaza cyane bitewe n’icyaha cyawe. Iyi ntambwe yo gukanguka ni iyingenzi cyane, ariko nubundi umuntu aba atarahindukirira Imana. Umuntu ubona ko ari umunyabyaha ukomeye aba yamaze gukangurwa– ariko nubundi aba atarahindukira. Guhindukirira Imana ni indi ntambwe irenze kwemezwa ibyaha byawe.
Ushobora guhita ubona ko utanejeje Imana, cg kubimenya bishobora gukura bikava mu magambo y’inyuguti z’inyigisho ukaba wagera ku rugero rwuzuye rwo kumenya ko wahemukiye Imana ndetse kandi ko itakwishimiye. Iyo umaze gukanguka mu buryo bwuzuye ukamenya ko uri umunyabyaha kandi utera nibwo buryo bwonyine bushobora gutuma utera “intambwe” ya kane n’iya gatanu zo guhinduka.
Charles Spurgeon yasobanukiwe icyaha cye afite imyaka 15 y’ubukure. Se umubyara na sekuru we bari ababwirizabutumwa. Babayeho mu gihe iterambere ryo “gufata umwanzuro” ryari ritarahindanya ngo riyobye guhindukirira Imana nyakuri.Ni uko rero ise na sekuru ntibigeze “bamusunika” ngo bamuhatire “gufata umwanzuro wa nyirarureshwa wo kwakira Kristo”. Ahubwo bategereje ko Imana ikora umurimo wayo ukomeye wo kumuhindura. Ndatekereza ko bari mu kuri.
Igihe Spurgeon yari afite imyaka 15, yemejwe mu buryo bwimbitse icyaha cye. Spurgeon asobanura ugukanguka kwe akamenya icyaha cye muri aya magambo:
Mu kanya gato, nahuye na Mose afite amategeko y’Imana mu ntoki ze, maze arandeba, yari ameze nkuri kungenzura wese akoresheje amaso ye y’umuriro. Ambwira [gusoma] ‘amagambo cumi y’Imana’ – ariyo mategeko icumi yayo–maze ubwo nayasomaga yose afatanyirizahamwe kundega imbere y’Imana yera.
Yabonye, muri ibyo byamubayeho, ko yari umunyabyaha mu maso y’Imana, kandi ko nta kigero cyo kwitabira “idini” cg “ gukora ibyiza” gishobora kumukiza. Umusore muto Spurgeon yanyuze mu gihe cy’umubabaro ukomeye. Yagerageje mu buryo bwinshi butandukanye gushaka amahoro hagati ye n’Imana akoresheje imbaragaze, ariko ibyo yagerageje byose ngo bimuheshe amahoro ntibyigeze bimukundira. Ibyo biratugeza ku ntabwe ya kane yo guhindukirira Imana.
IV. Intambwe ya kane, ugerageza gukorera agakiza kawe, cg ukiga uko wakizwa.
Umuntu wamaze gukanguka yumva ko ari umunyabyaha, ariko nubundi ntabwo ahindukirira Yesu. Umuhanuzi Yesaya yavuze ku bantu bameze gurtya ubwo yavugaga ati, “Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe” (Yesaya 53:3). Tumeze nka Adamu, wamenye ko ari umunyabyaha, ariko akihisha umukiza, akagerageza gutwikira ibyaha bye akoresheje kwiremera ibicocero mu bibabi by’imitini (Itangiriro 3:7,8).
Nkuko byabaye kuri Adamu, umunyabyaha wamaze gukanguka agerageza kugira icyo akora kugirango abashe kwikiza icyaha. Agerageza “kwiga” uko yakizwa. Ariko asanga ko “kubyiga” ntakiza byamugezaho, ko “ahora yiga ariko ntabwo abasha kugira ubwo amenya ukuri” (2 Timoteyo 3:7). Cg ashobora no gushakisha “ibyiyumviro n’amarangamutima” aho gushaka Kristo ubwe. Abantu bamwe baba bashaka “ibyiyumviro” bakomeza bameze batryo mu gihe cy’amezi runaka, kuko nta muntu ushobora gukizwa n’“ibyiyumviro.” Spurgeon yabanje gukanguka amenya ububi bw’icyaha cye. Ariko ntiyigeza yizera ko yakizwa no kwiringira Yesu byonyine. Yaravuze ati,
Mbere yuko nza kuri Kristo, naribwiye nti, “ sinashobora gukizwa, ndamutse nizeye Yesu uko meze byonyine, ubwo nakizwa? Ngomba kugira icyo numva kibinyemeza; ngomba kugira icyo nkora” (ibid)
Kandi ibyo bikugejeje ku ntambwe ya gatanu.
V. Iya gatanu, birangira uje kuri Yesu, kandi ukamwiringira we wenyine.
Umusore muto Spurgeon yumvise umuvugabutumwa avuga ati, “ Tumbera Kuri Kristo…ntacyo byakumarira kwirebaho…Reba kuri Kristo” Nyuma y’intambara ze yanyuzemo zose, kubura amahoro ndetse n’umubabaro, Spurgeon byarangiye arebye kuri Yesu maze aramwiringira. Spurgeon yaravuze ati, “Nakijijwe n’amaraso ya [Yesu]! Nasubiye mu rugo meze nkuri kubyina inzira Yose.”
Nyuma y’izo ntambara zose no gushidikanya, yahagaritse kureba ku byiyumviro, cg ikindi kintu yakwirebamo. Yahise yiringira Yesu mu buryo bworoshye Yesu nawe ahita amukiza ako kanya. Mu kanya gato yahise yezwa icyaha cye cyose n’amaraso ya Yesu Kristo!biroroshye, ariko kandi nicyo kintu cya mbere cy’ibanze umuntu wese ashobora kugira. Nshuti yanjye, uko niko guhinduka nyakuri! Bibiliya iravuga ngo, “Izere Umwami Yesu urakizwa” (Ibyakozwe 16:31). Yozefu Hart yaravuze ati,
Iyo umunyabyaha yizeye,
akiringira Imana ye yabambwe,
ahita yakira imbabazi ze rimwe gusa,
Gucungurwa kwuzuye mu maraso Yayo.
(“Iyo umunyabyaha yizeye” byanditswe na Yozefu Hart, 1712-1768).
Umwanzuro
Yesu yaravuze ati,
“Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru” (Matayo 18:3).
Nkuko byagendekeye umukinnyi w’ibanze mu gitabo cy’urugendo rw’umugenzi ujya mu ijuru, wiheshwa amahoro “n’umwanzuro wa nyirarureshwa ngo wizeye Kristo” Hoya! Hoya! ugenzure umenye neza ko wahindukiriye Imana by’ukuri, kuko niba utarahindutse byukuri, “Ntuzabasha kwinjira mu bwami bw’ijuru” (Matayo 18:3). Kugirango uhindukiriye Imana nyakuri.
1. Ugomba kugeza aho wizera koko ko hari– Imana nyakuri irimbura abanyabyaha bakajya ikuzimu kandi abakijijwe ikabajyana mu ijuru iyo bamaze gupfa.
2. Ugomba kumenya, ibwina muri wowe, Ko uri umunyabyaha wahemukiye Imana cyane. Ushobora kumara igihe kirekire umeze urtya cg hari nigihe bishobora kumara igihe gito kuri bamwe). Dr. Cagan, umushumba wacu dufatanyije umurimo yaravuze ati, “Imana imaze kumpindukira ukuri narwanye amajoro menshi ntasinzira mu gihe cy’amezi menshi. Icyo gihe mu buzima bwanjye nagisobanura nk’imyaka ibiri namaze mfite umubabaro n’agahinda katavugwa mu ntekerezo zanjye” (C. L. Cagan, Ph.D., From Darwin to Design, Whitaker House, 2006, p. 41).
3. Ugomba kumenya ko ntacyiza wakora ngo wiyunge n’Imana wahemukiye kandi wababaje. Ntacyo wavuga, cg ngo wige, cg ngo ukore cg wakwiyumvira gishobora kugufasha rwose. Ibyo bigomba gusobanuka mu ntekerezo zawe no mu mutima wawe.
4. Ugomba kuza kuri Yesu Kristo, umwana w’Imana, ukozwa icyaha cyawe n’amaraso ye. Dr.Cagan yaravuze ati, “ nshobora kwibuka ubwo hari hashize amasegonda macye, niringiye [Yesu] …byasaga nkaho nahise mbona [Yesu] amaso ku maso… Mu by’ukuri nari ndi mu kubaho kwa Yesu Kristo kandi nawe yari ahari ku bwanjye. Namaze igihe kirekire naramuteye umugongo, nubwo we yahoraga ahari kubwanjye, kugirango ampe agakiza kubw’urukundo rwe. Ariko iryo joro namenye ko igihe cyanjye cyo kumwiringira cyari cyageze.Namenye ko nagombaga kumugana cyangwa se nkamutera umugongo. Muri ako kanya, mu masegonda macye, naje kuri Yesu. Sinari nkiri umwizera wiyiringira. Niringiye Yesu Kristo. Naramwiringiye. Byari byoroshye muri ubwo buryo… nari narakomeje kumuhunga ubuzima bwanjye bwose, ariko iryo joro narahindukiye mpita nza kuri Yesu Kristo ntazuyaje” (C. L. Cagan, ibid., p. 19). Uko ni uguhindukira nyakuri. Ibyo nibyo ugomba kunyuramo kugirango uhindukirire Kristo! Ngwino kuri Yesu kandi umwiringire!aragukiza kandi anakozeho icyaha cyawe akoresheje amaraso ye yavuye ku musaraba! Amen.
IYO WANDIKIYE DR.HYMERS UGOMBA KUMUBWIRA IGIHUGU UHEREREYEMO BITABAYE IBYO NTIYASUBIZA EMAIL YAWE. Niba izi nyigisho zagufashije uherereza email yawe Dr. Hymers ubimubwire, ariko ntiwibagirwa kwandika igihu uherereyemo. Email ya Dr. Hymers ni rlhymersjr@sbcglobal.net (Kanda hano).Ushobora kwandikira Dr.Hymers mu rurimi rwose ushaka, ariko niba ubishoboye wandike mu cyongereza. Niba ushaka kwandikira Dr. Hymers kuri boite postal, aderesi ye ni P.O. Box 15308, Los Angeles, CA 90015. Ushobora no kumuhamagara kuri izi numero (818)352-0452.
(UMUSOZO W’IKIBWIRIZWA)
Ushobora gusoma ibibwirizwa by Dr. Hymers buri cyumweru
Kuri internet unyuze kuri www.sermonsfortheworld.com.
Kanda ku “Inyigisho zanditse mu Kinyarwanda.”
Ibi bibwirizwa byanditse wabikoresha utabisabiye uburenganzira bwa nyirabyo. Ushobora
kubikoresha utiriwe waka uruhushya Dr. Hymers. Ariko kandi, videwo z’ibibwirizwa
n’ibindi bibwirizwa bigaragaza amashusho byo mu itorero ryacu bigomba gukoreshwa gusa
mu gihe hatanzwe uburenganzira.
Mbere y’ikibwirizwa hasenze bwana Abel Prudhomme .
Indirimbo iririmbishijwe amajwi mbere y’ikibwirizwa hamwe:
“Ubuntu butangaje ” (yanditwe na John Newton, 1725-1807).
INGINGO Z’INGENZI GUHINDUKIRA NYAKURI – EDISIYO YA 2015 REAL CONVERSION – 2015 EDITION Byanditswe na Dr. R. L. Hymers, Jr. “Arababwira ati, Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru” (Matayo 18:3). I. Iya mbere, uza mu itorero kubera izindi mpamvu utazanywe no II. Iya kabiri, utangira kumenya ko hariho Imana koko, Nehemiya 1:5; III. Iya gatatu, usobanukirwa ko wahemukiye Imana ukayirakaza kubera II. Intambwe ya kane, ugerageza gukorera agakiza kawe, cg ukiga uko V. Iya gatanu, birangira uje kuri Yesu, kandi ukamwiringira we |